...

Menya ubuzima, kwizera n’ibisobanuro

Alpha ni isomo rikorwa mu byumweru byinshi, ku rubuga cyangwa imbonankubone, rigaha uburyo abantu kuza no kuganira k’ubuzima, kwizera n’ibisobanuro.

<< Back to English

Ese Alpha ni iki?

 Alpha ni uruhererekane rw’inyigisho zitanga ubumenyi ku myizerere ya gikristu. Buri nyigisho ireba ubundi buryo bwo kwizera kandi igashyiraho ikiganiro. Alpha ikorwa hirya no hino kw’isi kandi ntawuhezwa. Ikorerwa ku rubuga, muri za cafe, mu nsengero, za kaminuza, mu ngo n’ahandi. Nta Alpha ebyiri zikorwa kimwe, ariko zigira ibintu bitatu zihuriyeho: kwakira abantu, kuganira no kugira ubusabane bwiza.

Alpha en français

Ese isomo rya Alpha riba rimeze gute?

Kujya aho bibera

Yaba aho abantu basangirira ibyo kurya cyangwa ku rubuga banywa icyayi, inyigisho zose zitangizwa n’akanya ko guhura, gusabana no gutsura ubucuti. Gusangira ibyo kurya bituma abantu bahura, bakaganiro ubuzima bwabo mu buryo bwimbitse.

Find-an-alpha

Reba

Ibiganiro bya Alpha bigamije guhuza abantu bo mu ngeri zose, maze bakaganira. Bareba ibibazo bikomeye by’ubuzima kandi bakavuga ku mfatiro z’imyemerere ya gikristu, bakavuga ibibazo nk’urugero “Ninde Yesu?” hamwe na “Imana ituyobora ite?”

Kuganira

Igihe cyo kuganira ni uburyo abantu babona bwo gusubiza ibibazo, kumva ibyo abandi bavuga no gutanga ibitekerezo byabo mu ukuri, mu bucuti no mu mudendezo.

Kureba Alpha zabanje

Alpha Youth Talks Africa n’amagambo y’i Kinyarwanda yanditse hasi n’inyito

Ndatangira gutei?

Ikintu cyose ukeneye mu gukora Alpha kiraboneka ku rubuga kandi ni ubuntu kugipakurura, rero umuntu wese yagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu.

My Alpha ni urubuga rwo gutegura isomo rya Alpha; Ifite ibikenewe byose mu nyigisho no mubiyamamaza, hari video kuri buri somo.

Tegura Alpha yawe

Andikisha Alpha yawe kugirango uteganye inyigisho z’itsinda ryawe. Amasomo ya Alpha n’igihe udakoresha Alpha. Ubwo ushobora guhamagarira itsinda ryawe kuza kuri MyAlpha no kubona ibiyamamaza byose. Urebe ko washyize mu ruhame Alpha kugirango abantu bashobore kuyibona.

Hugura itsinda ryawe

Ikigo kigishirizwamo kibamo za video zikwigisha wowe n’ itsinda ryawe kandi zituma Alpha ikora neza. Zikubiye mu bice birimo inyigisho z’ingenzi mu gushyira mu bikorwa uko Alpha ikora mu ngeri zose, kuva ku rubyiruko kugeza ku murongo wa Gaturika, bityo ukazabikora neza.

Amamaza Alpha

Shaka video zose zamamaza, ziyobora n’izitanga uburyo ahanditse “Promote” kugirango wamamaze  isomo rya Alpha mu rusengero, mu baturanyi no ku mbuga nkoranyambaga. Ntiwibagirwe gushishikariza abo musengana gutumire incuti zabo.

Tegura isomo rya 1

Mu gutegura Alpha wapakurura video z’amasomo n’inyandiko zayo, ukaganira n’itsinda ryawe hamwe n’abashyitsi uko ziyobowe ahanditse“What’s Next (Igikurikiyeho)”, cyangwa “Series Materials (urukurikirane rw’inyigisho)”. Urakoze, ubu witeguye gukora isomo rya Alpha.

Jya ku Gatabo ka Alpha: Ibikuyobora byose

Twashyize hamwe ibyingenzi byose, ibigoranye n’ibiyobora byose ahantu hamwe. Urabigeraho nta kiguzi ukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ku gatabo ka Alpha no gushaka ibindi bikenewe kuri MyAlpha.

Ubutumwa ni Ubuntu – Na Alpha n’uko

questions

Itegure kwakira isomo rya Alpha?


Haracyari ibibazo?

Skip to content